IPAR in the news

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko imwe mu mbogamizi bugira muri gahunda zo kunoza isuku n’isukura ari imiturire y’akajagari, aho usanga abagatuyemo nta buryo buhamye bw’isuku nk’ubwiherero n’ibindi biyiranga bagira.

Inyigo yakozwe n’ Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) ku isuku n’isukura muri Kigali mu 2018, yerekanye ko abayituye basaga 56,3% aribo bafite uburyo bw’isuku n’isukura bunoze naho 43.6% ntabwo bafite.

Iyi nyigo yagaragaje ko uduce two ku Muhima, Gitega, Gatsata, Rugunga, Nyakabanda na Kimisagara ari tumwe mu tugize umujyi wa Kigali tudafite uburyo buhamye bwo gucunga imyanda n’ibindi bifasha mu isuku n’isukura.

Umushakashatsi ku isuku, isukura n’imiturire, Gahima Evariste, avuga ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage kandi bikanabangamira gahunda ya Leta yo kugeza ibikorwa by’isuku n’isukura ku baturage.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe imiturire n’imihanda mu mujyi wa Kigali, Eng. Rwunguko Jean d’Amour, yabwiye IGIHE bakora ibishoboka ngo umujyi ugume ku isonga mu isuku ariko ko hakiri mbogamizi.

Ati “Zimwe mu mbogamizi dufite cyane cyane ni aho abantu batuye mu kajagari. Iyo abantu batuye mu kajagari usanga barangwa no kuba hari umwanda, hamwe na hamwe nta bwiherero, bagikoresha uburyo butemewe mu buryo bwo kwiherera n’ubwo kubika no kugeza imyanda ahabugenewe batabufite.”

Uyu muyobozi asobanura ko kuvuga isuku n’isukura bigendana n’imiturire, ikaba kimwe mu byo Umujyi wa Kigali uteganya guteza imbere uhereye aho abaturage batuye nabi, cyane cyane ahatuwe cyera igishushanyo mbonera kitarakorwa.

Ati “Mu byo tuhateganyiriza, hari igikorwa kinini dukorana na WASAC cyo kugira ngo imyanda y’ibisukika izabe ibasha kuva mu mujyi wa Kigali igere ku giti cy’inyoni hakaba n’ubundi buryo bushya turi kureba bwo guteza imbere ikimoteri cya Nduba.”

Iyi mishinga yombi ngo yitezweho kunganira uburyo butandukanye Umujjyi wa Kigali washyizeho bwo kunoza isuku n’isukura.

Yasobanuye ko iyo mishinga yombi itararangira gukorerwa inyigo ariko yitezweho byinshi mu gukemura ibibazo by’isuku n’isukura.

Abagenda Umujyi wa Kigali, cyane cyane abanyamahanga bawushima kuba ari umwe mu ifite isuku kurusha iyindi ndetse uri muri 16 ihatanira igihembo cy’umujyi ushyira imbere imibereho myiza, kizatanga muri Mata uyu mwaka.

Share: